Insina :

Insina ngo yaba ikomoka muri Aziya.

Ni igihingwa cyera imbuto nini bita igitoke.

Ishaka ahantu hashyuha, hari ubutaka burimo ifumbire nyinshi kandi buhehereye.

Ibibabi byayo byitwa amakoma, yakuma akitwa amashara, ibishangari cyangwa ibishwangara.

Umubyimba wayo ni umutumba ugizwe n’ibivovo, byakuma bikitwa ingabo cyangwa ibirere by’ingabo.

Abana b’insina bavuka ku nguri zayo; bamwe bakabana na nyina ku gitsina kimwe, bakazayisimbura imaze kwera no kubyara, abandi bagakurwa bagaterwa ahandi, cyangwa bagatemwa kugira ngo bagabanuke, abasigaye babyibuhe.

Ni byo kwicira urutoke.

Insina zigira amoko menshi, agabanyijemo ibyiciro bibiri: izigira amakakama n’izitayagira.

Iz’amakakama zera ibitoki byengwamo inzoga bikanaribwa imineke.

Izitagira amakakama zitwa inyamunyu; zikera ibitoke biribwa bitetse cyangwa se bikaribwa imineke.

Ndetse abana bo baranabihekenya.

Ibitoki bivamo inzoga yitwa urwagwa. Amarwa n’urwgwa ni byo binyobwa na benshi mu Rwanda.

Ushaka ko urutoke rwe ruba rwiza urutera ku mirongo, hagati y’insina n’indi hakaba umwanya utuma insina yisanzura.

Uwo mwanya uba munini iyo ubutaka iyo ubutaka ari bwiza n’iyo insina ibyara cyane, ukaba mutoya iyo umurima atari mwiza kandi n’insina ntibyare cyane.

Insina ntiyanira rimwe hose: ahashyuha cyane year hashize amezi cumi, ahadashyuha ikera hashize umwaka n’igice, ahakonja, ikera hashize imyaka ibiri.

Uko tumaze kubyumva rero, insina ni kimwe mu bihingwa by’ingenzi mu Rwanda.

Ubwo ari ingandurarugo kandi urwagwa rukaba rutatunga umuntu rwonyine, dukwiye kwibanda ku nsina.